Ibanga ry’Uburezi Gatolika

Share this post

Muri iri tangira ry’amashuri, twifurije abana bose n’abarezi itangira rihire. Uyu mwaka w’amashuri 2019 uzababere umwaka wo kwera imbuto nyinshi. Mu ngingo ndwi zikurikira, ndashaka ko twiyibutse amwe mu mabango shingiro agize uburezi gatolika:

1. Gufata umwana wese nk’umuntu ufite ubutumwa bwihariye

Umuntu wese afite ubutumwa yahawe n’Imana. Ubwo butumwa ni gatozi, nta wundi babusangiye. Kubusohoza neza biterwa n’ubushobozi bwite bwa buri wese ku nzego zitandukanye (ubuzima, ubwenge, ubushobozi bwo gukora ibintu by’ubugeni, uburyo yihariye bwo kugaragaza icyo akunda, imbamutima, imyumvire, n’ibindi), ibimukikije abana na byo (ibintu karemano, uburyo bw’itumanaho, abantu), mu bihe arimo ku bijyanye n’imibereho (amahoro cyangwa intambara, ubumwe cyangwa amacakubiri, ubukene cyangwa ubukire, ikigero cy’ubumenyi afite, n’ibindi). Ibi byose bigira uruhare rukomeye mu gufasha cyangwa kudindiza umuntu mu gusohoza ubutumwa bwe. Uwo muntu agira ubwisanzure bwuzuye kandi akaba umuntu wuzuye ari uko ashobora gusohoza ubwo butumwa neza.

Aha niho uburezi bw’umwana bubonera igisobanuro cyabwo cya gikristu. Bugomba gutuma amenya ubukungu yifitemo n’icyo asabwa kubukoresha.Ubwo burezi bugomba gutuma ashobora kumenya indangagaciro zinyuranye n’uko zigenda zisumbana kugira ngo bimufashe kumenya igikwiye, gushyira mu gaciro, kwiyemeza no kumenya guhitamo igikwiye akurikije Ivanjili. Ku mukristu, icy’ingenzi ni ugushyira mu bikorwa icyo Imana imusaba mu gufasha abavandimwe be no gukora buri munsi ibyo ashinzwe byose mu rukundo rwa kivandimwe.

2. Kubakira kuri Yezu Kristu

Uburezi Gatolika bushingiye kuri Yezu Kristu we utanga urugero rusobanutse kandi rudasubirwaho rw’umuhamagaro wa muntu. Muri gahunda zose, no muri buri ruhande rw’ubuzima, mbese muri byose, amashuri Gatolika agomba kugirana umubano wihariye na Yezu Kristu no guhamya nk’umuryango umwe ubutumwa bw’Ivanjili y’urukundo rw’Imana n’abantu. Bityo amashuri akaba nk’igikoresho Yezu Kristu yifashisha akiza isi, by’umwihariko aruhura abakene n’ababaye bose. Aha bivuze ko buri shuri, buri wese mu bagize umuryango w’uburezi w’ishuri gatolika agomba kwihatira kubaka umwuka w’ivanjili, urukundo n’amahoro ku ishuri kugira ngo riyoborwe muri byose n’Inkuru nziza ya Yezu Kristu.

3.Guharanira kuba indashyikirwa muri byose no gutanga ubureze bwuzuye

Nk’uko Amategeko ya Kiliziya abishimangira, inyandiko, amateka n’ibikorwa bya Kiliziya bigaragaza ko ishuri Gatolika rigomba kurangwa mbere na mbere n’ubudashyikirwa muri byose. Amashuri Gatolika agomba kwitwararika ibiyaranga ashyiraho gahunda, inzego n’ingamba byo kuyafasha kurushaho kuba indashyikirwa mu buzima n’ibikorwa byayo bya buri munsi. Ishuri Gatolika ritanga uburezi bushingiye ku myemerere ivuga ko muntu ari mu mugambi w’Imana. Bityo uburezi bwuzuye bugomba kwita kuri roho, ubwenge, umubiri, imitekerereze, imibanire, imyitwarire n’imyemerere bya buri mwana, mbese burera umuntu wuzuye. Ni yo mpamvu amashuri Gatolika agomba gushyiraho no gukwirakwiza integanyanyigisho ihuza ubumenyi, ukwemera n’ibikorwa by’iyogezabutumwa mu rwego rwo kurera umwana wuzuye kandi mu mpande zose z’ubuzima.

4. Kubaka indangagaciro z’ubumwe n’umuryango

Uburezi Gatolika bufata by’umwihariko ishuri nk’umuryango – umuryango nyakuri witangira uburere bw’abantu kandi wubakiye k’ukwemera. Amashuri Gatolika agomba gukora ibishoboka byose akubakira ku cyizere n’ubufatanye hagati y’abarimu, abayobozi n’ababyeyi bo barezi b’ibanze b’abana babo. Kunga ubumwe kuri ubu buryo bituma impano zitandukanye zihabwa agaciro kandi zigakoreshwa uko zakabaye mu kubaka umuryango w’uburere n’ukwemera no gukomeza umuhigo wo kuba indashyikirwa mu mu myigishirize n’ubumenyi. Ishuri Gatolika rigomba kwita by’umwihariko ku miterere y’imibanire iri hagati y’abanyeshuri ubwabo, ndetse n’iy’abarimu n’abanyeshuri, kugira ngo umenyeshuri afatwe nk’umuntu uhamagarirwa gukura mu mpande zose z’ubuzima: ubwenge, igihagararo, roho, imibanire n’amarangamutima.

5. Gutuma buri mwana wese atekana

Ishuri gatolika rigomba gutuma buri mwana wese atekana bijyanye n’imiterere ye. Kandi rigamije gukuza ubumuntu busesuye ku munyeshuri wese no kuri bose, rikabayobora kandi rikabafasha kuzaba abantu bakuru barangwa n’ubwisanzure bwuzuye kandi bufite icyerekezo gihamye, ku buryo bashobora kubaho mu kwemera kwabo nta mbogamizi, no gutunganya neza inshingano zabo z’umuryango, zo ku kazi n’iz‘igihugu mu kwemera. Ibi bivuga kurera umwana wese mu mfuruka zose z’ubuzima bwe, kandi mu nzego zose: roho, ubwenge, imyitwarire n’ubupfura, imibanire n’abandi, gukunda igihugu, ubwiza bw’ibinyabugeni, umubiri, imirimo y’amaboko. Uburezi busagambye ntabwo buha umwanya w’ibanze kimwe muri ibyo gusa nkuko bamwe bibanda gusa ku guteza imbere iby’ubwenge n’ubumenyi bwa siyansi  ntibahe agaciro uburere bw’umutima n’imyitwarire! Uburezi nyabwo kandi bufite ireme bwita ku mfuruka zose z’ubuzima uko tumaze kuzivuga hejuru. Uburezi gatolika bugendeye ku Ivanjili, bugomba gushyira imbere kuba abafite uruhare ku burezi bw’umwana bose bagomba guhora biteguye kumva, kwegera no kwakira buri munyeshuri, by’umwihariko abana b’abanyantege nke, abataragize amahirwe kimwe n’abandi, cyangwa abafite ingorane.

 

6. Gutoza gukunda no kwita ku bandi

Urukundo ni rwo ruza ku isonga ry’indangagaciro za gikristu. Intego y’ubuzima ni ugukunda. Intego y’uburezi gatolika ni ukwiga no gutozagukunda. Kubaho ni ugukunda, kandi gukunda ni ko kubaho. Amashuri Gatorika ntakwiye gutsimburwa kuri iyo ntego y’ingenzi kandi y’ibanze. Mu burezi, byose bigomba kugendera ku rukundo. Ntabwo higwa imibare kugirango umuntu amenye imibare gusa, ahubwo ni ukugira ngo umunsi umwe tuzashobore kugirira abandi akamaro, ni ukuvuga kubakunda byimazeyo. Ku ishuli ntabwo higwa ubutabire kugirango tubumenye gusa, ahubwo ni ukugira ngo umunsi umwe buzashobore kugirira abandi akamaro, ni ukuvuga kubakunda birushijeho. N’imyuga na yo ni uko… Intego ntabwo ari ukuzaba ighangange, kugira ubukungu, ukwishimisha, ugutunga ibintu byinshi… ahubwo intego ni urukundo. Icy’ibanze rero ni ugutoza umwana gukunda. Aba turera tugomba kandi kubatoza ku kwita ku bandi. Ni ukuvuga kubatoza kumenya ibishimisha abandi (baba abo bigana, abenegihugu, abanyamahanga n’abandi), ibibazo bafite, imibabaro yabo, ubwigunge barimo n’ibindi. kuri ubu buryo dufasha umwana gukura yumva ko umuhamagaro we atari ukwihugiraho gusa ahubwo ari no kubaho yumva hari icyo akwiriye kungura abandi.

7. Gufasha abana kuba intyoza mu bwenge

Kugira ngo amashuri yacu azabe umusemburo w’amajyambere n’impinduka nziza ni ngombwa kurushaho gukataza mu gutuma abana turera baba intyoza. aha tugomba kumufasha:

Kwitoza gutekerea ahereye ku byo yibonera ubwe aho aba. Kugira umutima w’ubushakashatsi ndetse no gukenga ashakisha ukuri kw’ibyo yumva cyangwa abwirwa.

Guteza imbere ibitekerezo bye ku bimureba ubwe (amaranga mutima ye, intego ze, ) n’ibitekerezo bye ku bireba abandi (guhanga ibishya, kuvumbura, ibibazo biriho,…).

Kuvuga akoresheje indimi zo muri ibi bihe turimo, mbere na mbere ururimi rwe kavukire, ariko atibagiwe n’amashusho, ibimenyetso n’amajwi.

Kwitoza gutekereza neza asesengura neza buri gitekerezo, buri bintu bije, buri myifatire, buri makuru yirinda kwakira ibije byose kandi ari na ko avumbura ibinyoma byihisha inyuma y’imvugo z’abantu.

Kubakundisha gusoma no kwandika cyane cyane imyandikire y’ururimi kavukire mu nkuru, n’ubuvanganzo n’ibindi. Aha amashuri agomba gufasha abana kubibonera umwanya bijyana n’umuco n’inyota byo guhora wihugura wifashishije ubushakashatsi bwawe cyangwa ubukorwa n’abandi.

Tubifurije umwaka muhire!

SNEC

Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *