IJAMBO RYA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI FILIPO RUKAMBA MU GUSOZA ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA

Share this post

IJAMBO RYA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI FILIPO RUKAMBA MU GUSOZA ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA

 

Nyakubahwa Ministri w’Uburezi,

Ba Nyakubahwa Bepiskopi,

Bayobozi b’ingeri zose,

Babyeyi, barezi,

Banyeshuri mwese muri hano,

Bavandimwe

Imyaka ibaye cumi n’umwe (2008-2018) twizihiza icyumweru cy’uburezi gatolika. Nifuzaga gutangira iri jambo nibutsa zimwe mu mpamvu zatumye dutekereza kuri iki cyumweru cy’uburezi dukorera mu mashuri yose ya Kiliziya Gatolika, mu maparuwasi  kimwe no mu madiyosezi yose tukagisoreza ku rwego rw’Igihugu aho duhura  n’abo dufatanije kurera yaba Leta, baba abaterankunga, ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri. Aha ndagaruka ku mpamvu eshatu z’ingenzi:

  1. Icyumweru cy’uburezi gatolka kigamije kudufasha guhora twiyibutsa ishingiro n’umwihariko w’uburezi dutanga. Koko rero, Uburezi Gatolika bushingiye kuri Yezu Krisitu we uduha urugero rusobanutse kandi rudasubirwaho rw’umuhamagaro wa muntu. Muri gahunda zose, amashuri Gatolika agomba kwibanda ku mubano wihariye na Yezu Kristu no guhamya nk’umuryango umwe ubutumwa bw’Ivanjili y’urukundo rw’Imana n’abantu. Nguko uko muri iki cyumweru twiyibutsa ko amashuri akwiye kutuganisha ku mukiro Yezu Kristu atanga by’umwihariko aruhura abakene n’ababaye. Ni yo mpamvu amashuri Gatolika agomba kwitwararika ibiyaranga ashyiraho gahunda, inzego n’ingamba byo kuyafasha kurushaho kuba indashyikirwa mu buzima no mu bikorwa bya buri munsi. Aha akita cyane roho, ubwenge, umubiri, imitekerereze, imibanire y’abantu, imyitwarire n’imyemerere bya buri mwana kugira ngo arere umuntu wuzuye. Abana turera tugomba kubaremamo inyota y’ubuhanga n’ukuri, guharanira ubutungane, kugira ubushake bwo guhora biga, ubushobozi bwo kumenya n’ubutwari bwo guhitamo ikiza no kwamagana ikibi hakoreshwe indangagaciro z’Ivanjili.
  2. Icyumweru cy’uburezi gatolika kandi kidufasha kwicarana nk’umuryango tukareba ibibazo byugarije uburezi muri iki gihe turimo ndetse tukigira hamwe ibisubizo bikwiye. Kiliziya ntihwema gukora iyo bwabaga ngo itange umuganda wayo. Icyakora byose birasaba ubufatanye n’uruhare rwa buri wese.

Ni yo mpamvu nifuza kuvuga ku bibazo bimwe na bimwe byugarije uburezi muri rusange:

  • Hari ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda ndetse n’icyabanywa ibiyobyabwenge. Turasaba ko mu mashuri gatolika yose hajyaho abantu bagamije kumva abana (counselors) cyangwa se bitashoboka hakaba amatsinda y’abalimu bashobora kubagira inama batega amatwi. Hari byinshi abana bacu bafite mu mitima, intimba, ibyishimo n’ibibazo bagenda bahura na byo. Hakenewe abantu babagira inama bakabafasha gukura neza. Turasaba ministeri y’uburezi kureba uko aba bakozi bashinzwe kumva abana bashyirwa mu mashuri; mu kwegera abo bana no kubumva ni ho tuzabonera umuti urambye w’ibibazo byinshi tubona.
  • Kiliziya ntizahwema kandi gufatanya na Leta ndetse n’ababyeyi muri gahunda yo kwagura amashuri, kungera ibyumba no gusana ashaje. Turasaba komite za caritas hirya no hino gukorana cyane na komite zishinzwe uburezi gatolika mu miryango remezo n’amaparuwasi mu kwita ku bana bakennye cyane bari mu mashuri kugira ngo aho bishoboka bajye bafashwa kubona ifunguro n’ibindi bikoresho bityo babashe kwiga neza.
  1. Icyumweru cy’uburezi kandi kiduha umwanya wo kongera gutekereza ubufatanye bukwiye muri iki gikorwa cy’uburezi. Kuvuga uburezi ni ukuvuga ikintu kiruhanya kandi cyiza, nta gihe kurera byigeze byoroha, ababyeyi benshi, abarezi n’abantu bose bafite uko bashinzwe urubyiruko barabizi, ntibyoroshye guha umuntu uburere buhamye butuma ashobora kugira akamaro kandi afatanije n’abandi, kumva no kumenya icyerekezo aha ubuzima bwe. Birakwiye rero ko twubaka ibiraro biduhuza twe twese dufite uruhare  ku burezi.
  • Mbere na mbere turashishikariza ababyeyi kuba hafi abarezi muri iki gikorwa. Ababyeyi bangomba kwibuka ko ari bo shingiro ry’uburezi bukwiye. Birakomeye ko indangagaciro umwana ataherewe mu muryango yazakira ku buryo bworoshye ku ishuri. Babyeyi tuzi ko muri iki gihe mugoswe na byinshi (imirimo, amashuri, gushaka imibereho n’ibindi) ariko mwibuke ko ari mwe barezi b’ibanze b’abana banyu kandi ko ntawabasimbura.
  • Abandi dushishikaza by’umwihariko ni mwebwe abanyeshuri. Banyeshuri, bana bacu, turabasaba dukomeje ngo mwemere kurerwa! Kwemera kurerwa mbere na mbere ni ukugira imyitwarire myiza (discipline). Amategeko amashuri ashyiraho ntabwo aba agamije kubagirira nabi! Aba abifuriza icyiza. Kubatota, kubakangara duhora dukora, bigamije kubafasha gutekereza no gukurikira inzira iboneye. Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza. Namwe nimushyireho akanyu. Mwige kureba: mubone ibibazo mufite, mubone amahirwe abakikije, mubone icyo tubasaba, mubone icyiza tubifuriza! Mwige gutekereza neza, mushyire umwete mu byo mukora kandi mwumve ko mugomba gutanga umuganda wo kubaka igihugu na Kiliziya. Mwige gukora neza imirimo mushinzwe kugira ngo mumenyere kuzagira umurimo unoze mumaze gukura. Biratubabaza kubona abana b’abakobwa b’abanyeshuri batwara inda, biratubabaza kubona urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, biratubabaza kubona urubyiruko rudashaka gukora, biratubabaza kubona urubyiruko rugira urugomo, rusinda cyangwa rukora ibindi bibi. Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu, muburinde kugira ngo mukure neza.
  • Nyakubahwa ministri, muri uku gutekereza ubufatanye, twishimira intambwe igaragara tugezeho mu gikorwa cy’uburezi. Turifuza gufatanya na Leta kugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi cyane cyane mu bijyanye n’indimi na siyansi n’ubumenyi ngiro. Tubijeje inkunga yacu igihe cyose muzadukenera.
  • Ariko nk’uko twanabivuze ikindi gihe biradukomerera gufatanya nta masezerano y’imikoranire ahari (convention). Nta nta kabuza byica uburezi. Ibibazo ibura ry’aya masezerano biteza byigaragaza cyane cyane mu nzego z’ibanze nk’uturere n’imirenge, aho tubangamirwa no kutumvwa, imikorere mibi mu gushyira abarezi n’abayobozi mu myanya mu mashuri; kutumva agaciro k’icyumweru cy’uburezi gatolika n’ibindi.

Nyakubahwa ministri,

Bepisikopi,

Banyakubahwa mwese,

Uyu mwaka twebwe abepisikopi gatolika twageneye uyu mwaka kuzirikana ku bumwe n’ubwiyunge! Twifuje ko « intambwe ishimishije y’ubwiyunge tumaze gutera twayikomeza : twiyunga n’Imana, twiyunga natwe ubwacu, tukiyunga n’abavandimwe bacudufite icyo dupfa, tukiyunga ndetse n’ibidukikije ». (Ibaruwa Abepisikopi Gatolika bandikiye abakristu mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge, n°30)! Turifuza ko ishuri ryatanga umuganda uhamye muri uwo murongo wo kubaka ubumwe. Ni yo mpamvu insanganyamatsiko yacu igira iti “Muri uyu mwaka w’ubumwe n’ubwiyunge muri Kiliziya, ishuri ryacu niribe igicumbi cy’urukundo n’Imibanire myiza”.

Mu gihugu cyaranzwe n’urwikekwe n’amakimbirane ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ishuri gatolika rigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ryubake icyizere n’ubufatanye hagati y’abayobozi, abarimu n’ababyeyi kimwe n’abana barerwa. Bityo abana bakazakura babohotse ku rwikekwe n’urwango. Ibi bizashoboka buri wese yita ku kumva mugenzi we, kumwakira uko ateye no kumuba hafi mu mibabaro ye, kubaka imibanire ishingiye ku mbabazi no ku kwita ku nyungu rusange kurusha ku kwireba no kwihugiraho.

Ndashaka kurangiza iri jambo nshimira Ministri na ministeri ahagaragire. Ndabashimira cyane Nyakubahwa Ministre kuba mwarongeye guha agaciro isomo ry’iyobokamana mu mashuri yose kandi rigatandukanywa n’andi masomo. Turabashimira icyemezo Ministeri yafashe cyo gushyigikira abana biga bataha mu kubabonera ifunguro rya saa sita. Twishimiye kandi gahunda yo gukuraho double vaccation ministeri yatangiye. Birakwiye ko yihutishwa kuko iri muri bimwe mu byatuma ireme ry’uburezi rigenda neza.

Turasaba ko ministeri yaha imbaraga amashuri y’incuke mu gihugu cyose cyane ko tubona ko ategura neza abana ariko ababyeyi bakaba batihagije mu kubaka ubushobozi bwayo mashuri hose mu gihugu. Twongeye kubasaba kandi ko ingengabihe y’umwaka w’amasomo yahinduka kuko ibangamiye abana ndetse n’ababyeyi cyane cyane ibirebana no kwiga mu cyi kuko bifite ibibazo byinshi.

Ndashimira mwe mwese mwitabiriye ibi birori, ndashimira abagize uruhare ku itegurwa ryabyo, ndashimira abana bacu biga neza nkizera ko imigambi twafashe muri iki cyumweru cy’uburezi hirya no hino mu madiyosezi izadufasha gukomeza kuba indashyikirwa muri byose.

Ndangije mbaragiza Imana Data umubyeyi wacu. Umubyeyi Bikira Mariya, umwamikazi wa Kibeho ababe hafi kandi abafashe. Murakoze.

Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *