ISURA Y’ISHURI GATOLIKA MU RWANDA (1/3)

Share this post

IMITERERE Y’UBUREZI GATOLIKA N’UMWANYA W’ISHURI MU BUTUMWA BWO KURERA BWA KILIZIYA

Iyi nyandiko ni ikiganiro cyatanzwe na Myr Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi mu Rwanda mu nama yahuje abayobozi b’amashuri Gatolika mu Rwanda kuri Stade Nto ya Remera tariki ya 19 Ukwakira 2016. Tuzayibagezaho mu bice bitatu. Igice cya mbere kizavuga ku miterere y’uburezi gatolika n’umwanya w’ishuri mu butumwa bwo kurera bwa Kiliziya ; ibibazo by’ishuri gatolika muri iki gihe turimo; inzira yo gukemura ibibazo.

Hari abibaza cyangwa abigeze kwibaza iki kibazo : uburezi gatolika buteye bute ? Buvuga iki ? Ubutumwa bwo kurera bwa Kiliziya bukomoka ku butumwa bwo kwamamaza iyobera ry’umukiro n’ubwo kuvugurura byose muri Kristu ifite. Kiliziya igomba kwita ku buzima bwa muntu uko bwakabaye, ndetse ikita no k’ubuzima bwo ku isi kubera ko bufitanye isano n’umuhamagaro uganisha mu ijuru . Bityo uburezi ni inshingano ya Kiliziya mu buryo bubiri bw’urwego ndengakamere Imana yayishinze uko Papa Piyo XI yabisobanuye : Uburyo bwa mbere buri mu butumwa nyirizina no mu bubasha bukuru bwerekeye inyigisho Umwana w’Imana wayishinze yayihaye : « Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira ». Abigisha Kristu yabahaye kutibeshya mu gihe yahaga Kiliziya ubutumwa bwo kwigisha ibye. Ni ukuvuga ko Kiliziya yashyizweho n’Umwana w’Imana ngo ibe inkingi n’ishingiro ry’ukuri kugira ngo yigishe abantu bose ukwemera nyobokamana, kugira ngo hitabweho inyigisho yose yahawe, kugira ngo iyobore kandi igeze abantu, ku bunyangamugayo mu mico, ku busendere bw’ubuzima ikurikiye ibyo Yezu Kristu yatwigishije. Uburyo bwa kabiri ni ububyeyi ndengakamere buha Kiliziya, kubyara, kugaburira no gukuza roho mu buzima bw’Imana bukeshwa inema ikomoka ku masakaramentu no ku nyigisho byayo.

Inama nkuru ya Vatican II nayo ifata Uburezi nk’umurimo w’Iyogezabutumwa. Inyandiko yayo yitwa Gaudium et Spes (Ibyishimo n’amizero) igira iti : « nta mugambi w’isi ukoresha Kiliziya; igamije intego imwe rukumbi : gukomeza, umurimo wa Kristu waje mu isi kuba umuhamya w’ukuri, gukiza no kugaragira aho kugaragirwa » (Mt 20,28 : Mk 10,45).
Uburezi rero ni bumwe mu buryo bukuru bwa Kiliziya bugeza ku murimo wayo w’ibanze wo « kumenyesha abantu inzira y’umukiro, kugeza ku bemera ubuzima bwa Kristu no kubafasha mu muhate utaretsa kugera ku munezero w’ubu buzima. »

Umurongo uboneye w’uburezi gatolika
Kumva uburezi nk’uburyo bwa Kiliziya bwo gusohoza ubutumwa bwayo biduha umurongo uboneye w’Uburezi Gatolika kuko uburezi gatolika bugamije iherezo ndengakamere rya muntu.

Ubwo burezi bushingiye mu kurera umuntu, bumwigisha icyo agomba kuba cyo n’uko agomba kwitara muri ubu buzima bwo ku isi kugira ngo agere ku iherezo rihebuje yaremewe. Ku bwa Vatican ya II « hifashishijwe amajyambere y’ubumenyi bwerekeye roho, kurera ni ugufasha abana n’urubyiruko gukomeza neza ubushobozi bwabo bw’umubiri, bw’imyitwarire n’ubwenge, kuronka buhoro buhoro imyumvire ihamye y’inshingano zabo, haba mu guharanira kuyobora neza ubuzima bwabo cyangwa mu gushaka ubwigenge nyabwo, bigizayo ingorane zose mu butwari n’ubwitange » . Byongeye Uburezi gatolika ntibugamije gusa ubukure bw’umuntu, ahubwo buharanira cyane cyane ko « ababatijwe bagenda barushaho kumenya impano y’ukwemera bahawe, bakiga gusenga Imana Data muri roho no mu kuri kandi bakabaho bakurikije muntu mushya mu butungane no mu butagatifu buhamye.» Ubwo burezi buha abanyeshuri inyigisho iberanye na bo, bukabarera kugira ngo bigenge, bamenye inshingano zabo, bashobore guhitamo mu bwigenge bakurikiza umutimanama wabo ; umwihariko wabwo ushingiye ku buryo ubwo burezi bugomba iteka kuyobora ubuhabwa ngo abeho hakurikijwe iherezo rye rikuru ari ryo Mana ; bityo rero ni uburezi bugamije uburere bwuzuye bw’umuntu. Bityo rero, kubera ko Kiliziya igomba kwita ku buzima bwose bw’umuntu mu rugero ruhuye n’umuhamagaro we ndengakamere, ifite n’uruhare mu majyambere y’uburezi. Ibona mu muco ikintu shingiro kugira ngo umuntu abashe kwigira rwose, ngo agere ku rugero ruhuje n’agaciro ke kandi ngo yitabire guhura n’abandi. Niyo mpamvu indangagaciro dushyira imbere ziva zose ku gitekerezo nyamukuru cy’ubusabane. Ingingo y’ubusabane, Kiliziya itwigisha ifatiye ku Mana imwe, mu Butatu Butagatifu, itifuje ko abantu bose basa, ahubwo yashatse ko haba ubudasa bukungahaye bwo kimenyetso cy’ubukungu n’isezerano ry’amajyambere.

Uburezi gatolika buteye bute ? Intego y’imyigishirize gatolika ni inyabubiri : itanga uburere kandi ikigisha.

a. Ku ishuri, turarera kuko tugomba gufasha umwana kubona inzira agomba kunyuramo kugira ngo abeho ategure neza ejo heza he hahuye n’icyifuzo cy’Imana kuri we. Dufasha uwo turera kumva ibyifuzo nyabyo biri mu mutima wa buri muntu, ariko akenshi biba bitazwi cyangwa bidahabwa agaciro nyako: inyota y’ukuri mu myifatire n’ubunyangamugayo, inyota y’urukundo n’ubudahemuka, y’ukuri, inyota y’ihirwe n’ubuzima busagambye. Urebye neza, ibyo byifuzo byose biganisha ku cyifuzo gikuru cy’umuntu cyo kubona uruhanga rw’Imana. Ni ugutanga uburezi bwuzuye bwa muntu mu myifatire, mu bwenge, mu mbonezamubano, mu mikorere, hatsurwa ubushobozi buhamye kuri buri wese kugira ngo agire akamaro mu kubaka igihugu no mu majyambere arambye yacyo. Ni ugukomeza mu munyarwanda ubwigenge mu bitekerezo, umutima wo gukunda igihugu, akagira ishema rikwiye umunyagihugu, agakunda gukora umurimo unoze n’umutimanama wagutse, ni ugutuma ashobora kuba ingira kamaro mu buryo bwo kubaho kandi akagira umutima ukunda Imana.
b. Ikindi tugomba guha ubumenyi abo turera. Kwigisha neza umwana ni ugutanga igisubizo gihamye ku byifuzo bye, ishuri ritondera ko kugoreka cyangwa gutanga ibisubizo by’igicagate. Rigomba gufasha abana guhinduka abubatsi b’amateka yabo bubakana umurava. Abana barezwe neza, bafite ubumenyi ngombwa, bashobora gufasha Kiliziya kimwe n’igihugu cyababyaye, bagashobora no kwivana ubwabo mu ngorane nyinshi z’ibihe barimo zishobora kugeza umuntu no ku bucakara bushya. Turera rero abana ku buryo bwuzuye tubafasha;

– Gukomeza ubushobozi bw’umubiri wabo, ubushobozi bw’imyifatire n’ubwenge kugira ngo bashobore kugira igitekerezo ku ndangagaciro z’imyitwarire hamwe n’umutimanama utunganye bagira izabo mu bwigenge bw’umutima wabo, bagashobora kugira imyumvire y’indagagaciro no kuyoborwa nazo;
– Tubafasha kugira ibitekerezo bishobora kumva no gushungura ibibera mu mateka yabo; bakagira imyumvire myiza y’inshingano zabo;
– Bumva agaciro n’uruhare byabo mu buzima mbonezamubano, mu by’ubukungu na politiki maze bashobore kwitegura ubuzima buzaza barangwa n’ubushishozi nyabwo.

Ishuri nk’uburyo bukuru bw’uburezi gatolika

Mu buryo bwinshi bw’uburezi bwa gikristu (Iyobokamana, itangazamakuru, amashyirahamwe menshi arera umubiri n’ubwenge, imiryango y’urubyiruko) , Ishuri rifite “akamaro kihariye” . Ishuri rigomba kurera umuntu. Ishuri gatolika “rigira uruhare mu kurema Kristu” muri buri munyeshuri, hakurikijwe ubushishozi bwa Kiliziya. Kugira ngo ryitwe “gatolika”, ntibihagije ko ishuri ryigisha isomo ry’iyobokamana gusa. Ni ngombwa ko byose bimurikirwa n’amabwiriza shingiro ya Kiliziya Gatolika. Ishuri gatolika rigomba kwigaragaza “nk’ahantu h’uburezi bwuzuye bwa muntu hifashishwa umushinga mberaburezi usobanutse, ufite ishingiro muri Kristu, umushinga ugamije guhuriza hamwe ukwemera, umuco w’abantu n’ubuzima busanzwe” .

Isura y’ishuri gatolika Tumurikiwe n’inyigisho ya Kiliziya, imbere y’ibikenewe n’ibibazo by’abantu b’iki gihe nagirango mbereke bimwe mu bigomba kuranga ishuri gatolika?

a. Kubaka ahantu habereye uburezi
Ishuri rirera mbere na mbere kubera umwuka abiga n’abigisha bashyira ahabera mu kigo cyabo.
Hari ibintu bimwe byerekana ireme ishuri gatolika rigomba kugaragaza:

  • Kubaha agaciro ka buri muntu : Uwo uriwe wese ufite agaciro ndahangarwa. Ibi bisaba guha buri mwana umwanya wo gukura neza.
  • Kwita neza ku bireba ubumenyi, urukundo, imbonezamubano, umurimo, imico n’iyobokamana;
  • Gushishikaza buri munyeshuri ngo ashobore gukomeza impano ze mu bufatanye;
  • Gutsura ubushakashatsi nk’uburyo bwo kugera ku kuri, bityo umunyeshuri akamenya imipaka y’ubumenyi bwa muntu anafungura ubwenge n’umutima;
  • Kubaha ibitekerezo by’abandi, kwitabira kungurana ibitekerezo, bibyara ubushobozi bwo kujya impaka no gufashanya mu bwigenge no mu kwita ku bandi.

Iruhande ry’ibyo, noneho mu mashuri yacu, hari ibimenyesto byerekana ko turi ishuri gatolika: umusaraba, gusenga mu gitondo, misa ku banyeshuri, ituro rya Kiliziya, kugira caritas, imiryango remezo abana bigiramo gusoma Bibiliya, kugira imiryango y’Agisiyo Gatolika, abasaveri, inkoramutima, indabo za Mariya, Abalejiyo, Equipes enseignantes( amakipe y’abarezi).

b. Kugira ikerekezo gisobanutse cy’uko umuntu ateye

Ni iki kigaragaza umuntu? Umuntu amenyekanishwa no kugira ubwenge; afite kamere isobanukirwa kandi yigenga, arangwa na kamere yo kubana n’abandi igaragarira mu masano. Kuba agomba kubana n’abandi bireba ukubaho kwe, aba umugabo akaba umugore akagira n’ingiro. Ishingiro ry’imyitwarire y’abantu riri mu kuba ari ishusho ry’Imana, akagomba kubaho nk’Ubutatu Butagatifu mu busabane. Bityo rero, ukubaho kwa muntu ni umuhamagaro akaba n’umurimo wo kubana neza n’abandi. Umuntu amenya neza uwo ariwe mu rugero abasha kugira uruhare ku bumuntu bw’undi badasa. Twese twaremwe n’Imana kandi yaturemye neza mu ishusho ryayo. Ariko uburezi si ubumenyi gusa, ni no kunguka ubunararibonye. Uburezi buhuza ubumenyi n’ingiro. Bufite rero igice cy’urukundo n’icy’amarangamutima, bwita ku myitwarire; kumenya icyo ushaka gukora n’uko wakigeraho, gutinyuka guhindura sosiyete n’isi no kwita ku bandi.
Uburezi bushingiye ku gufatanya n’abandi. Ubwenge busangiwe n’ubwuzuzanye bw’ubwenge bw’abantu, ubufatanye, kuba magirirane byose ni ibintu ngombwa kandi by’ingirakamaro.

c. Ugusangira Ikintu cy’ibanze ngira ngo ngarukeho ni ukwakira ubudasa no kubufata nk’ubukire. Kugira imico itandukanye, amadini atandukanye, kudahuza ubwoko, kudahuza ibitsina, aho kuba icyago, ni ubukire bukomeye Imana yaduhaye. Niyo mpamvu, hagomba kugaragara ubuvandimwe buri gihe mu buzima bw’ishuri. Icyo kintu ni ingenzi mu gihugu cyacu aho abantu bifashishije ubwoko kugira ngo habe amatotezwa y’urudaca yabaye intandaro y’intambara yishe abavandimwe babanaga mu bwisanzure kuva kera bikagera no kuri jenoside yakorewe abatutsi.

d. Umuco w’amahoro, kurera ugamije amahoro uhereye ku mutima kugira ngo ube umwubatsi w’amahoro aho utuye.

Umuco w’amahoro ni bwo buryo rukumbi bwo kubakira isi yacu ahazaza h’amahoro, turandura impamvu z’amakimbirane n’intambara. Amahoro ni iki? Icya mbere, amahoro ni imbuto y’ubutabera (Iz.32, 17). Ubutabera ntibushaka guha gusa buri wese icyo akwiriye, ahubwo buharanira guha abaturage ibikenerwa byose kugira ngo habe amahirwe angana no gufasha abasigaye inyoa nta bushobozi bafite bwo kwirwanaho ubwabo. Ibyo bisaba gushishikariza abanyeshuri kwakira uburezi buganisha ku ndangagaciro no ku myifatire igomba kubafasha gukemura amakimbirane mu mahoro no mu cyubahiro cy’agaciro ka muntu no gutunganya ibikorwa, ndetse bitari kuri gahunda y’inyigisho z’ishuri -nka siporo n’ikinamico- bifasha kwakira indangagaciro z’ubudahemuka n’icyubahiro cy’amategeko no guha abagore uburyo bungana ku burezi. Urebye, gutsura uburenganzira bujyanye n’amahoro bifasha kubaha ubundi burenganzira bwose, kuko bifasha kubaka sosiyete itagendera ku mbaraga umwe yaba arusha undi ahubwo tugashingira umubano wacu ku bufatanye hagamijwe ikiza rusange. Uburezi gatolika bugira uruhare mu gutsura umuco w’amahoro bushingiye ku ndangagaciro nyarwanda n’iz’ubukristu z’ubutabera, amahoro, ubworoherane, ukubaha uburenganzira bwa muntu, uburinganire, ubufatanye na demokrasi.

e. Gutoza ubushakashatsi no kwinjira mu bishya

Ishuri gatorika rigomba no gutoza ibyerekereranye ubuhanga nyabwo kimwe n’ubushakashatsi bwimbitse. Imwe mu nshingano z’abarimu ni iyo kuyobora abakiri bato babaganisha ku bumenyi kugira ngo bumve ibyo bwagezeho n’uburyo bukoreshwa hashobore kuboneka ibintu bishya. Nyamara umuhati w’ubumenyi n’ubushakashatsi ntugomba gutandukanywa n’imyumvire yerekeye imyitwarire ndetse n’uruhande ruganisha ku Mana. Ubumenyi nyabwo bugomba kwita no ku imyitwarire kandi nta bumenyi nyabwo buhigika Imana. Ubumenyi n’imyitwarire, ubumenyi no kwumva ko hari Imana idusumbye twese ntibivuguruzanya ahubwo biruzuzanye kugira ngo umuntu ku giti cye kimwe n’ibindi biremwa birusheho kwumvikana.

Jye numva ko Afurika, ko abantu batuye ibihugu bose bashobora kwivana mu bukene cyangwa mu bibatsikamira batuweho n’amateka. Amajyambere y’abaturage ntazanwa na maji, ahubwo ava ku bantu bayobora imbaga bafite icyerekezo gisumba ibihe turimo, icyerekezo cya gihanuzi rwose cyita ku gihe turimo ariko gishaka iteka ineza y’abaturage b’ubu n’ab’igihe kizaza. Ntabwo twubaka igihe turimo ku nyungu zacu zonyine, tucyubakira n’abana bacu ndetse n’ab’abuzukuru bacu. Kandi ukwemera kwa gikristu nkeka ko kwifitemo imyumvire myiza igomba kuba hagati y’ukwemera n’ubwenge. Turemera, nibyo, ariko uko kwemera kugomba gushingirwa no ku bumenyi, ku bwenge. Mutagtifu Agusitini yabivugaga muri aya magambo: Emera kugira ngo wumve, umva kugira ngo wemere. Ibyo bisobanura ko inyigisho gatolika yishimira iterambere, ko yakira neza ikintu cyose kiza gusobanura ibijyanye n’ubuzima bw’umuntu mu rugero ibyo bitabangamira ubuzima n’ukwemera. Ikintu cyose kitugeraho ari cyiza kivuye hanze ni ingirakamaro dupfa gusa gushungura tugashaka indangagaciro z’ubukristu mu byiza by’igihe cyacu. Dushobora rero kwakira n’ibyiza bya tekiniki mu rugero ituma ubuzima bw’umuntu buba bwiza.

Biracyaza…

Share this post

One thought on “ISURA Y’ISHURI GATOLIKA MU RWANDA (1/3)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *