Ku nshuro ya mbere ishuri ryisumbuye rya E.F.A. Nyagahanga ryizihije umutagatifu ryisunze

Share this post

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi, ishuri rya E.F.A. Nyagahanga (Ecole Feminine d’Agronomie de Nyagahanga) ubu ryigisha ubuhinzi, ubworozi no gutunganya umusaruro     (Food processing), ni ubwa mbere mu mateka yaryo ryizihiza umutagatifu ryiyambaje, mutagatifu Isidori. Iryo shuri riherereye muri Diyosezi ya Byumba, paruwasi Nyagahanga mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Gatsibo. Ni nyuma y’imyaka isaga mirongo ine rimaze rishinzwe, ariko rikaba nta mutagatifu ryari ryararagijwe nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu mashuri ya kiliziya gatolika. Ishuri rya E.F.A. Nyagahanga ryashinzwe ku wa 22/9/1976, akaba ari ishuri rya Kiliziya gatolika rifashwa na leta. Iryo shuri rigitangira, ryatangiranye n’ishami rimwe ry’ubuhinzi n’ubworozi (Agronomie). Mu mwaka wa 2003/2004 ryaje gufungura irindi shami ry’ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie), maze mu mwaka wa 2011 hatangizwa irindi shami rishya ry’ubuvuzi bw’amatungo. Mu wa 2012 rya shami ry’ibinyabuzima n’ubutabire ryaje guhagarikwa, nuko mu mwaka wa 2015 iryo shuri rifungura irindi shami ritunganya umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi ( Food Processing). Ubu hakaba hari amashami atatu. Ishuri ritangira, ryakiraga abana b’abakobwa gusa, ariko ubu rikaba ari ishuri ricumbikira n’abana b’abahungu.

  1. MUTAGATIFU ISIDORE ISHURI RYIYAMBAJE YARI MUNTU KI?

Mutagatifu Isidori  wizihizwa ku wa 10 Gicurasi, yavutse mu mwaka 1070 yitaba Imana mu mwaka wa 1130  afite imyaka  mirongo itandatu. Yashyizwe mu batagatifu  na Papa Grégoire  wa X mu mwaka wa 1622. Mu byaranze ubuzima bwe, Isidore yaranzwe n’umurava  ku murimo we no gukunda isengesho, kuko yagiraga igihe cy’isengesho akagira n’igihe cyo gukora kandi byose yabikoraga abishyizeho umutima bigakorwa neza. Mu guhitamo uyu mutagatifu ngo abe umurinzi w’ishuri rya E.F.A. Nyagahanga,  nk’uko umuyobozi waryo DUSABIMANA Innocent yabidutangarije ubwo twari mu birori byo kwizihiza uyu mutagatifu, yagize ati mu gihe maze nyobora iri shuri,  hamwe n’abo dukorana twasanze  nta mutagatifu  rifite ryiyambaza nk’umurinzi waryo. Ibyo byatumye habaho icyifuzo cy’uko twahitamo umutagatifu twakwisunga dukurikije ibyo ishuri rikora n’ibyo rigamije. Iki cyifuzo cyarashyigikiwe dusanga  ntako bisa twisunze mutagatifu Isidore kuko nawe amateka ye atubwira ko yari umuhinzi-mworozi akaba n’umurinzi w’abahinzi, yakundaga isengesho, agakunda umurimo we kandi akawukora ashishikaye”. Ati “ni muri urwo rwego rero twahisemo mutagatifu Isidore Nyagasani yagiriye impuhwe akamugororera ikamba ry’ubutagatifu ku bw’imibereho ye myiza izira amakemwa yagaragaje akiri hano ku isi, kugira ngo natwe twamwisunze tumufatireho urugero tujye tumwiyambaza adusabire, tumwigane ingiro n’ingendo bityo natwe bizatubere inzira izatugeza ku butagatifu”.

  1. IBIRORI BY’UMUNSI MUKURU WA MUTAGATIFU ISIDORI MU ISHURI RYA E.F.A. NYAGAHANGA

 

  • Igitambo cya Misa

 

  Padiri Janvier NDUWAYEZU akikijwe n’abahereza. Korari ya E.F.A.Nyagahanga (Ibumoso )

Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa mutagatifu Isidori ishuri rya E.F.A. Nyagahanga ryiyambaje, byabimburiwe n’igitambo cya misa cyaturiwe muri shaperi (Chapelle) y’iryo shuri guhera i saa tanu (11h00’). Umushyitsi mukuru yari Padiri  Janvier NDUWAYEZU, umusaseridoti wa diyosezi ya Ruhengeri, akaba akorera ubutumwa mu bunyamabanga bw’amashuri gatolika ku rwego rw’igihugu (SNEC: Secrétariat National pour l’Enseignement Catholique), akaba ari nawe watuye igitambo cy’ukaristiya, ari kumwe na padiri NIYITANGA Principe, umusaseridoti wa diyosezi ya Byumba ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Nyagahanga iri shuri ryubatsemo, by’umwihariko akaba anashinzwe amasomo muri iryo shuri. Mu masomo matagatifu umubyeyi wacu Kiliziya yadufashije kuzirikanaho kuri uwo munsi, isomo rya mbere twarisanze mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 14,5-18. Naho ivanjiri, ni iyo mu nkuru nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na mutagatifu Yohani14,21-26. Aha padiri wayoboye igitambo cya misa akaba yaratwibukije ko intego y’amashuri gatolika ari ugutanga uburezi n’uburere bishingiye ku nkuru nziza ya Yezu Kristu,  bityo ubuzima n’ibikorwa by’ababa muri bene ayo mashuri byagombye kuba bishinze imizi muri Yezu Kristu kuko ariwe shusho y’umuntu nyawe. Mu bashyitsi baje kwizihiza uwo munsi, harimo abakozi bakora muri iri shuri mu mirimo itandukanye, abarezi, bamwe mu baharangije, inshuti ndetse n’abaturanyi b’ishuri. Ku ruhande rwa leta, umushyitsi mukuru yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyagahanga, kuko bitewe nuko uyu munsi wizihijwe ari ku munsi w’akazi, hari bamwe mu bari batumiwe batabashije kuhagera bitewe n’impamvu zinyuranye. Mu butumwa yatanze akaba yarashimye igitekerezo ubuyobozi bw’iri shuri bwagize cyo guhitamo umutagatifu rizajya ryiyambaza, ndetse anashima  uburezi n’uburere buhabwa abarererwa muri iri shuri n’intera bamaze kugeraho.

  • Ibirori byo kwizihiza uwo munsi

Nyuma y’igitambo cya misa, barangajwe imbere n’umuyobozi w’ishuri, abatumiwe berekeje mu cyumba cyari cyateguriwe kumurikirwamo bimwe mu bikorwa bikorwa ahanini n’abanyeshuri bafatanije n’abarezi babo. Abashyitsi bashimye ibyo ishuri rikora n’ibyo rimaze kugeraho kuko bigaragaza ko ari ishuri ry’imyuga koko.

     Imurikabikorwa bikorwa n’abanyeshuri  mu ishuri rya E.F.A.Nyagahanga.

 

Nyuma y’iryo murika-bikorwa abatumiwe berekeje mu nzu mberabyombi y’ishuri kugira ngo bakomeze gusangira ibyishimo by’umunsi mukuru. Mu byagaragariraga benshi, ni uko yaba ku ruhande rw’abanyeshuri ndetse no ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishuri, umunsi wari warateguwe neza kuko herekanywe ibihangano binyuranye birimo imbyino, indirimbo, imivugo n’ibindi bihangano byasusurukije abari aho. Mu butumwa Padiri uhagarariye uburezi gatolika mu kanama k’abepiskopi mu Rwanda yatanze, yagarutse ku mpamvu yo kwisunga umutagatifu nk’ishuri rya kiliziya gatolika, anibanda ku mpamvu y’ubumenyi butangirwa hano mu ishuri rya E.F.A. Nyagahanga nk’ishuri ryigisha imyuga. Aha niho yasabye abarezi baharerera kujya bamenya  ibiciro by’ibyo bakoze, ibyo babitanzeho n’inyungu bafitemo ndetse nuko ibiciro hanze ku isoko bihagaze. Kuko bitabaye ibyo, bashobora kuba bakorera mu gihombo ariko batabizi. Aha yatanze urugero agira ati “niba mukoze biswi (Biscuit), yagombye kuba ari biscuit ije guhangana n’iri ku isoko, mukamenya ingano n’agaciro k’ibyayigiyeho, ndetse n’inyungu muyitegerejeho igihe igeze ku isoko. Ikindi yagarutseho ni uburyo ishuri ryumviswe nabi. Yagize ati “urubyiruko rwumvise ishuri nk’ahantu umuntu ajya akiga yarangiza akumva ko azaza hakagira umuntu uhita umuha akazi”. Yakomeje agira ati “ Umuntu yagombye kujya kwiga abona ko hari ahantu hari ikibazo kugira ngo narangiza azaze akoreshe ubumenyi yahawe maze agikemure”. Aha yashimangiraga ko umuntu yagombye kumenya kubyaza umusaruro ubumenyi yakuye mu ishuri, akabasha kubona ibibazo biriho ndetse n’uburyo byakemurwamo, agahera ku byo afite cyangwa se yahawe maze akabasha kubibyaza umusaruro. Ati “byaba biteye isoni nk’umuntu arangije hano muri iri shuri aho yiga gukora ibintu byinshi bitandukanye birimo: Biswi, imigati, divayi, jus (umutobe), foromage (fromage) n’ibindi, akarangiza agisaba ababyeyi be amavuta n’isabune cyangwa se akavuga ko yabuze akazi”! Yashishikarije abarererwa muri iri shuri kumenya kubyaza Humusaruro ubumenyi bafite na duke bafite cyane cyane igihe bazaba barangije, bagafata iya mbere mu gukemura ibibazo bitandukanye bigenda bigaragara hirya no hino.

 

Ibirori byaje kurangirana n’ubusabane, ahagana i saa kumi z’umugoroba nuko bisozwa no guhabwa umugisha, ndetse no guherekeza abashyitsi. Twakwibutsa ko iri ishuri  rimaze imyaka mirongo ine rishinzwe kuko ryashinzwe mu mwaka wa 1976 rishinzwe n’ababikira bo mu muryango wa “Notre Dame de PATTEM”.

Ubu umubare w’abahungu baryigamo uracyari muke ugereranije n’uw’abakobwa kuko ryatangiye ari ishuri ry’abakobwa gusa, nyuma n’abahungu baza kwemererwa kuryigamo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza na n’ubu.

 

Mutagatifu Isidori adusabire!

Longue vie à l’E.F.A. Nyagahanga! Ad multos annos…

Placide BIZIMANA.

Share this post

One thought on “Ku nshuro ya mbere ishuri ryisumbuye rya E.F.A. Nyagahanga ryizihije umutagatifu ryisunze”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *