NOVENI ITEGURA ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA KUVA KUWA 07-21 KAMENA 2019

Share this post

«Ishuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusange » (1 Kor 12,7)

«Isano iri hagati y’ibyaremwe n’iherezo rya muntu, idukangurira ku kwita no kubaha umutungo rusange » ( A L 3 1 , 5 3 3 )

UMUNSI WA MBERE

Indirimbo: Reka ndate Imana Data (Sing No 254 p.139)

Isengesho: Dawe uri mu Ijuru.

 Insanganyam ats i ko:  MUNTU NI UMUGENGA W’IBYO IMANA YAREMYE

Ijambo ry’Imana: Intg 1, 27-28.

Imana imaze kurema  umuntu,  ikabarema  ari umugabo n’umugore, yabahaye umugisha, ibaha ubutumwa bwo kubyara no kugenga isi n’ibiyiriho byose. Kuba umugenga  w’ibyo Imana yaremye ni ukubifata  neza, kubyubaha no kubirinda kuko Ibyo Imana yaremye byose ari byiza.(Intg1,25)

Kwiyerekezaho:Nakora  iki  ngo  mbe  umugenga  mwiza w’ibyo Imana yaremye?

Umugambi: Dusingirize Imana mu byo yaremye kandi tubib- ungabunge.

Gusoza: Isengesho Ngwino Roho Mutagatifu.

UMUNSI WA KABIRI

Indirimbo: Imana yaduhaye umugisha

Isengesho ryo gukunda

Insanganyamatsiko: KUBAHA IKIREMWA MUNTU

Ijambo ry’Imana:Intg1,27; Iyim 20,13.

Umuntu  asumbije agaciro ibindi biremwa byose kuko Imana yamuremye mu ishusho ryayo. Akwiye kubahwa no kurindwa icyamuhohotera icyo ari cyo cyose.

Kwiyerekezaho: Ni ibihe bikorwa nakwirinda gukora bitesha agaciro mugenzi wanjye?

Umugambi: Gukunda mugenzi wanjye nk’uko nikunda.

UMUNSI WA GATATU

Indirimbo: Nyagasani amategeko yawe anezeza umutima

Isengesho ryo kwicuza ibyaha.

Insanganyamatsiko:NTUZIFUZE    KWIBA    CYANGWA KWANGIZA IBY’ABANDI Ijambo ry’Imana: Iyim 20, 17.

Imana yaduhaye amategeko yayo uko ari icumi tugomba gukurikiza. Rimwe muri yo ritubuza kwiba no kwangiza iby’abandi.  Buri muntu afite uburanganzira bwo kugira umutungo we kandi ugomba kubahwa n’abandi.

Kwiyerekezaho:  Twisuzume turebe niba tutajya dutwara cyangwa ngo twangize iby’abandi. Umugambi: Gukurikiza amategeko y‟Imana. Isengesho ryo kwizera.

UMUNSI WA KANE

Indirimbo: Komeza intambwe zanjye Nyagasani. Isengesho: Dawe uri mu ijuru

Insanganyamatsiko:  KWITA  KU  MIBEREHO  MYIZA N’ITERAMBERE RYA MUNTU.

Ijambo ry’Imana:1ko 6,19-20

Imana  imaze  kurema  umuntu,  yamuhushyemo  umwuka wayo. Imibiri yacu ntitugomba kuyikoresha uko twishakiye kuko ari ingoro ya Roho Mutagatifu. Roho nziza mu mubir muzima;Kugira ngo umuntu abashe kugira iyo mibereho myiza, ni ngombwa ko agira icyakora cyamuteza imbere. Imana ishaka ko tubaho neza kuko imaze kurema muntu yamutuje mu busitani bwa Edeni(Intg2,8).

Kwiyerekezaho:  Ni  iki  twakora  kugira  ngo  dufate  neza imibiri yacu? Ni iki twakora ngo twiteze imbere?

Umugambi: Imibiri yacu ibe igisingizo cy’Imana.

UMUNSI WA GATANU

Indirimbo: Amahoro ya Kristu nasabe mu mitima yacu

Isengesho: Ngwino Roho Mutagatifu

Insanganyamatsiko: DUHARANIRE KUBANA MU MAHORO

Ijambo ry’Imana: Rom 12,18

Imana yacu ni Imana y’urukundo  n‟amahoro.  Yezu  amaze kuzuka, iyo yabonekeraga intumwa yarazibwiraga ati “Nimugire amahoro”.(Jn20,19). Akongera, ati” Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana(Mt5,9).

Kwiyerekezaho: Ni gute mbanye n’abandi? Ni ibihe bikorwa bibuza abandi amahoro ngomba kureka?

Umugambi: Kuba abubatsi b’amahoro aho turi hose. Gusoza: Isengesho ryo gusaba amahoro (Igitabo cy’umukristu, p.132).

UMUNSI WA GATANDATU

Insanganyamatsiko:  KUGIRA  ISI  NZIZA  KURUSHA UKO TWAYISANZE

Ijambo ry’Imana:Intg 2,15).

Imana imaze kurema Muntu, yamushyize mu busitani bwa Edeni kugira ngo abuhinge kandi aburinde. Nk’abakristu, dufite inshingano yo gutunganya iyi si yacu Imana yaduhaye, tukayisiga ari nziza kurusha uko twayisanze. Ibyo bizadufasha kwirinda gusenya ibyiza abandi bagezeho no gukora neza imirimo dushinzwe.

Kwiyerekezaho: Ni iki twakora kugira ngo isi yacu irusheho kuba nziza?

Umugambi: dushishikarire kunoza imirimo dukora

Isengesho: Ibisingizo bya Yozefu Mutagatifu( Igitabo cy’umukristu, p.119).

UMUNSI WA KARINDWI:

Indirimbo: Ahari urukundo n‟umubano Imana iba ihari.

Isengesho: Ngwino Roho Mutagatifu

Insanganyamatsiko:   MUNTU   YAREMEWE   KUBANA N’ABANDI.

Ijambo ry’Imana: Intg2,18-24.

Imana imaze kurema Muntu, yasanze atari byiza ko aba wenyine, imuremera umufasha umukwiye. Ntabwo umuntu agomba kuba nyamwigendaho; agomba kubana n’abandi.

Kwiyerekezaho: Ni gute narushaho  kubana n’abandi  mu buzima bwanjye bwa buri munsi?

Umugambi: Nta mugabo umwe. Twe kuba nyamwigendaho, dufatanye n’abandi mu byo dukora.

UMUNSI WA MUNANI

Indirimbo:Gwiza umubano mu bantu (Igitabo cy‟umukristu, p 386).

Insanganyamatsiko: ISI N’IBIYIRIHO BYOSE NI IBY’ABANTU BOSE.

Ijambo ry’Imana: Lk 19,1-109(Ivanjiri ya Zakewusi)

Inyigisho ya Kiliziya ku mibanire y‟abantu  idusaba gusangira n‟abandi ibyo dutunze. Zakewusi atubera urugero rwiza ubwo yari amaze guhura na Yezu, “Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye inshuro enye.”(Lk 19, 8).

Kwiyerekezaho: Ni gute dusaranganya  n‟abandi ibyo dufite?

Umugambi: Twige gusaranganya n‟abandi ibyo dutunze. Gusoza: Isengesho rya Mutagatifu Fransisko w’Asize.

UMUNSI WA CYENDA

Isengesho:Ngwino Roho Mutagatifu

Insanganyamtsiko: TURI ABAFASHA B’IMANA MU KUREMA

Ijambo ry’Imana: Intg1,28.

Imana imaze kurema  umuntu,  ikabarema  ari umugabo n’umugore, yabahaye umugisha, ibaha ubutumwa bwa kubyara no gutegeka isi. Imana iracyakomeza kurema muri iki gihe ariko  yifashishije  twebwe  abantu.  Si  mu  kubyara  gusa umuntu akomeza igikorwa cy‟Imana cyo kurema, no mu gukora. Iyo dukora imirimo itandukanye tuba dufasha   Imana kurema.

Kwiyerekezaho: Ese nitabira nte umurimo wanjye wo kwiga?

Gusoza:    Indirimbo Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha.

 

Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *