TWITEGURE ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA UMWAKA WA 2018

Share this post

Kuva mu mwaka wa 2008, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangije icyumweru cy’uburezi Gatolika kugira ngo ihamagarire abagira uruhare bose ku burezi kurushaho  kumva neza inshingano n’uruhare by’uburezi gatolika mu Rwanda. Bashyiraho uwo munsi, Abepesikopi bashakaga kwerekana agaciro baha uburezi mu kubaka Kiliziya n’ igihugu. Mu guhimbaza icyumweru cy’uburezi, Kiliziya yifuza gutiza ingufu ku buryo bwihariye igikorwa cy’uburezi. Abo Kiliziya ihuriye na bo ku burezi, cyane cyane Leta, ababyeyi n’abaterankunga, abarimu n’abanyeshuri, bakongera kumva uko yifuza guteza imbere ubumenyi n’uburere bwiza mu bana bacu kandi bakamenya ko Kiliziya ibyitangira nk’ubutumwa bukomeye ihabwa n’Imana, ikurikije urugero rwa Kristu wakunze bose, akanabitangira.

INTEGO Z’ICYUMWERU CY’UBUREZI

Muri make Icyumweru cy’Uburezi gatolika gifite intego zikurikira :

  • Kuzirikana k’uruhare Kiliziya ifite mu burezi bw’igihugu no kurumenyekanisha;
  • Kumva no kumenyesha bose umwihariko w’uburezi gatolika no gusangiza ibyiza byabwo;
  • Kumenya no kwita ku burenganzira n’inshingnao za buri wese
  • Guhuza no gusabanya abafite uruhare mu burezi gatolika (abarezi, abarerwa, ababyeyi, abafatanya bikorwa) ngo bazirikane ku gikorwa cy’uburezi barebera hamwe uruhare rwa buri wese n’icyo akwiye gukora ngo uburezi bugende neza;
  • Kurebara hamwe no kuganira ku byagezweho, ku bikwiye kwitabwaho, kwinegura ku bitagenda neza cyane cyane ibibangamiye uburezi no gufata ingamba zikwiye. Muri iyu mwaka tuzita cyane ku kwamagana ibiijyanye no gutera inda abana, guta amashuri, isuku nke ku mashuri yacu ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
  • Guhura no kuganira n’izindi nzego zishinzwe uburezi hagamijwe imigendekere n’imikoranire myiza igamije inyungu rusange z’uburezi;
  • Gusenga dushimira Imana ibyiza ikorera muri Kiliziya mu gikorwa cy’uburezi no kuyiragiza imigambi yacu yose y’uburezi

UBURYO ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA GIKORWA

  • Insanganyamatsiko  ihoraho:

Icyumweru cy’uburezi gatolika gihorana intsanganyamatsiko igira iti « KILIZIYA GATOLIKA MU GUTANGA UBURERE BUHAMYE »

  • Insanganyamatsiko yihariye buri mwaka:

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri, Komisiyo y’Inama y’Abepisikopi ishinzwe uburezi igena insanganyamatsiko  izirikanywaho umwaka wose haba mu miryango remezo ndetse no mu mashuri. Iyo nsanganyamatsiko iyobora ibindi bikorwa mu mwaka wose. Muri byo twavuga :

  • Gukora ibiganiro, inyigisho, imihimbazo, amarushanwa n’indi myitozo ifasha gucengera ya nsanganyamatsiko n’uruhare rwa buri wese ku burezi bwiza hagendewe ku nsanganyamatsiko yatanzwe, kandi hakurikijwe ingengabihe y’ishuri
  • Noveni y’iminsi icyenda ivugirwa mu miryango remezo no mu mashuri kugira ngo basabire kandi bashyire mu biganza by’Imana igikorwa cy’ uburezi
  • Gukora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abana batishoboye, abataye ishuri n’abandi bafite ibibazo bitandukanye
  • Ibiganiro ku burezi gatolika n’uburezi muri rusange ku nzego za Centrale, Paruwase, Diyosezi n’igihugu
  • Gukora ibikorwa by’umuganda bigamije gusana amashuri cyangwa kubaka ibyumba bishya ndetse no gutaha ibikorwa byaba byarubatswe muri uwo mwaka mu mashuri
  • Yubile ku barimu bamaze igihe bigisha mu mashuri gatolika no guhemba ab’indashyikirwa
  • Gushima ku mugaragaro abanyeshuri batsinda neza kandi bitwara neza
  • Gukoresha amarushanywa mu byiciro bitandukanye no guhemba abitwaye neza

Insanganyamatsiko zazirikanywe mu myaka yashize

Mu mwaka wa 2008, Icyumweru cy’uburezi cyahimbarijwe muri Arkidiyosezi ya  Kigali. Insanganyamatsiko yihariye yagiraga iti : «  Kabeho, gira amahoro muvandimwe muri Kristu ».

Mu mwaka wa 2009 , Icyumweru cy’uburezi cyahimbarijwe muri Arkidiyosezi ya Kigali . Insanganyamatsiko yihariye igira iti : « Pawulo Mutagatifu, urugero rw’ubwitange n’urukundo mu burezi ».

Mu mwaka wa 2010, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Byumba insangamatsiko igira iti : « Tunogere Imana twimika ubutebera n’amahoro ku ishuri ryacu ».

Mu mwaka wa  2011, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Cyangugu Insanganyamatsiko igira iti: « Tubane kivandimwe , twitangira inshingano zacu, twubahiriza uburenganzira bwa buri wese ».

Mu mwaka wa 2012, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Gikongoro. Insanganyamatsiko yihariye yagiraga iti : « Duharanire uburere bunoze, dutere imbere, tube indashyikirwa, kandi dushishikarize urubyiruko kurangwa n’ubutabera n’amahoro ».

Mu mwaka wa 2013, Icyumweru cy’uburezi cyahimbarijwe muri Diyosezi  ya Butare. Insanganyamatsiko yagiraga iti : « Tumurikiwe n’ukwemera, twuzuze inshingano zacu mu bwigenge bw’abana b’Imana ».

Mu mwaka wa 2014, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Kabgayi. Insanganyamatsiko yihariye yagiraga  iti : « Tumurikiwe n’urugo rw’i Nazareti, ishuri ryacu turigire umuryango wacu ».

Mu mwaka wa 2015, Icyumweru cy’uburezi cyabereye muri Diyosezi ya Byumba. Insanganyamatsiko ikagira iti : « Ishuri ridufashe kumva ijwi ry’Imana, ridutoza ukuri, ubudahemuka no kuba inyangamugayo »

Mu mwaka wa 2016, Icyumweru cy’uburezi cyizizihirijwe muri Diyosezi ya Ruhengeri. Insangamatsiko yagiraga iti : « Mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe : Twakire impuhwe z’Imana, tube abahamya bazo, twubahirize  igihe tuzirikana abandi. »

Mu mwaka wa 2017, insangayamatsiko yagiraga iti « Nk’abakristu bo mu ntangiriro ya Kiliziya, ishuri ryacu turigire igicumbi cy’ubumwe n’ubufatanye» (Intu 2, 42-47). Iki cyumweru kikaba cyarahimbarijwe muri Diyosezi ya Kibungo.

INSANGANYAMATSIKO Y’UMWAKA WA 2018

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2017 iragira iti : Muri uyu mwaka w’ubwiyunge muri Kiliziya ishuri ryacu niribe igicumbi cy’urukundo n’imibanire (1 Kor 13,1-13)

  • Umwaka udasanzwe w’ubwiyunge… 

Umwaka wa 2018, Abepisikopi gatolika bawuhariye kuzirikana ku bwiyunge muri Kiliziya. Bifuzaga ko « intambwe ishimishije y’ubwiyunge tumaze gutera twayikomeza : twiyunga n’Imana, twiyunga natwe ubwacu, tukiyunga n’abavandimwe bacu ndetse n’ibidukikije »(Ibaruwa Abepisikopi Gatolika bandikiye abakristu mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge, n°2) Bimwe mu bikorwa biteganijwe muri uyu mwaka muri Kiliziya, ahri ibigamije gufasha abantu « kugera ku myumvire nyayo y’amateka yacu no kugerageza kuyakirana ukwemera kwa gikristu, gukomeza gutega amatwi ababikeneye, gushyiraho amatsinda yo kuvurana ibikomere, aho abantu baganira kugira ngo umuntu yumve ububabare bwa mugenzi we, kongera gusubukura no kwifashisha imyanzuro yavuye muri sinode idasanwze ku kibazo cy’irondakoko mu rwanda hagamijwe kubakira ku kuri n’urukundo. » (Ibaruwa Abepisikopi Gatolika bandikiye abakristu mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge, n°30)

Mu kwakira iyo mpuruza y’abepisikopi, Komisiyo ishinzwe uburezi gatolika mu nama y’Abepisikopi yifuje kwibanda muri uyu mwaka ku ngingo y’urukundo rwa Gikristu nk’ishingiro ry’ubwiyunge n’ubumwe mu bantu. Pawulo Mutagatifu ni we ubivuga neza ati :

N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose ; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.

Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari ; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza ; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika ; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rukihanganira byose. (1Kor13,1-8)

  • Gutoza Gukunda

Urukundo ni rwo ruza ku isonga ry’indangagaciro za gikristu. Intego y’ubuzima ni ugukunda. Intego y’uburezi gatolika ni ukwiga no gutoza gukunda. Kubaho ni ugukunda, kandi gukunda ni ko kubaho. Inyandiko za Pawulo na Yohani Intumwa zituma tutabishidikanyaho: “Muzacirwa urubanza ku rukundo”. “Ndafite urukundo nta cyo mba ndi cyo” (1 Kor 13). “Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo” (1 Yh 4, 16). Ntitukemere gutsimburwa kuri iyo ntego y’ingenzi kandi y’ibanze. Mu burezi, byose bigomba kugendera ku rukundo. Ntabwo higwa imibare kugirango umuntu amenye imibare gusa, ahubwo ni ukugira ngo umunsi umwe tuzashobore kugirira abandi akamaro, ni ukuvuga kubakunda byimazeyo.

Ku ishuli ntabwo higwa ubutabire, imibare, indimi n’ibindi kugira ngo tubumenye gusa, ahubwo ni ukugira ngo umunsi umwe buzashobore kugirira abandi  akamaro, ni ukuvuga kubakunda birushijeho. N’imyuga na yo ni uko… Intego ntabwo ari ukuzaba ighangange, kugira ubukungu, ukwishimisha, ugutunga ibintu byinshi… ahubwo intego ni urukundo. Icy’ibanze rero ni ugutoza umwana gukunda.

  HAZAKORWA IKI ?

Icyumweru cy’uburezi gatolika ntibivuga iminsi irindwi yonyine. Ahubwo mu mwaka wose w’amashuri, tugendera ku nsanganyamatsiko yatanzwe. Ukurikije ingengabihe y’ishuri, habaho ibihe byihariye hakorwamo ibiganiro, inyigisho, umuhimbazo, amarushanwa n’indi myitozo ifasha gucengera insanganyamatsiko. Mu kwezi kwa gatandatu tukawuhimbaza. Buri wese mu bagira uruhare ku burezi gatolika agomba koko gutuma intego z’iki cyumweru zigerwaho :

  • Ababyeyi:

Bashishikarize abana kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose ribaganisha mu macakubiri n’amakimbirane. Ababyeyi ni bo ba mbere bakwiye gutoza abana gushyikirana na bose, ntibabe ba nyamwigendaho. Umwana akwiriye gutozwa hakiri kare gufasha abanyantege nke, no kugira ubuntu.  Iyo abana batojwe n’ababyeyi babo gukorera hamwe, bibafasha gukura neza bafite umutima wa kimuntu no kumva babereyeho kuba ingirakamaro.

  • Abayobozi n’abarezi:

Gukorera hamwe iteka. Bakirinda ibizana umwuka mubi n’amakimbirane hagati yabo. Gufata ingamba zo kugenzura abana bafite imyitwarire mibi bakabaganiriza kandi bakababa hafi. Gushishikariza abana kujya mu matsinda y’ubufatanye no gukorera hamwe bifasha mu kwizamura. Guharanira ko abana bose bitabira imiryango ya Agisiyo gatorika n’andi matsinda atorezwamo ubufatanye no gukorera hamwe. Kumva abana bafite ibikomere no gushaka babagira inama.

  • Abasaseridoti n’Abiyeguriye Imana:

Bazasura amashuri begeranye bagirane ibiganiro n’abarimu ndetse n’abana,  babasobanurire iby’ingabire y’ubusaseridoti Imana yahaye u Rwanda muri iyi myaka ijana ishize, babashishakarize umuco wo kwitangira Ivanjili na bagenzi babo no kubaka ubumwe n’ubufatanye muri byose. Kuganiriza abana ku mateka yabo n’ay’igihugu no kubafasha kuyumva mu ndorerwamo y’Ivanjili ya Yezu Kristu.

  • Abanyeshuri:

Bazihatira kwitabira gahunda z’icyumweru cy’uburezi, bakangurire  bagenzi babo kwita ku bikorwa byo gusangirira hamwe, gusurana kenshi no kurushaho kwegera Imana. Abanyeshuri kandi bazagaragariza impano zabo mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka bahimba indirimbo, bandika inyandiko n’inkuru, bakora ibiganiro mpaka n’ibindi bigamije gucengera itsanganyamatsiko no kwitoza imigenzo myiza y’urukundo n’ubufatanye.

Ingengabihe  y’ibikorwa by’ihimbazwa muri rusange ry’ icyumweru cy’uburezi

Mu maparuwasi icyumweru cy’uburezi cyizahimbazwa tariki ya 08/06/2018. Ku rwego rwa Diyosezi gihimbazwe tariki ya 15/06/2018 . Ku rwego rw’igihugu kizahimbazwa tariki ya 22/06/2018  mu Ishuri rya Mutagatifu Andreya (St André) i Nyamirambo muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Dukataze mu kurerera Imana !

Ibiro by’uburezi Gatolika, SNEC

Share this post

One thought on “TWITEGURE ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA UMWAKA WA 2018”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *