TWITOZE KUZIRIKANA IJAMBO RY’IMANA

Share this post

Uburyo bwa kera bwo kuzirikana Ijambo ry’Imana (Lectio divina) ni uburyo bufasha ubukora gusenga neza. Kuzirikana Ijambo ry’Imana ni ukwicengeza mu bwenge no mu mutima amagambo, ibitekerezo, amashusho wasomye muri Bibiliya ugamije gukura mu bukristu, kwiyungura ubwenge no kumenya gutekereza  neza. Ni ishuri ry’ubuzima. Lectio divina ikorwa mu buryo bwinshi ariko reka turebe bumwe muri ubwo buryo.

Intangiriro

utangira n’ isengesho rigufi. ugusaba Roho Mutagatifu ngo aze akuyobore kandi agushyigikire mu gikorwa ugiye gukora: kuzirikana ijambo ry’Imana. Mu mwitozo wa Lectio Divina, ni ngombwa kubanza mbere na mbere gusaba no kwambaza Roho Mutagatifu ngo aze adufungurire ibyanditswe bitagatifu. Dusaba Roho Mutagatifu twizeye ko tumuhabwa kuko tuzi ko nta cyiza umubyeyi ataha umwana we(Lk 24,45); kandi icyiza gisumba byose Imana itanga ni Roho Mutagatifu. Roho w’Imana atuzanira urumuri rwe maze agahugura ubwenge bwacu ngo tujye twumva ibyanditswe. (Lk 24,45) Tutiyambaje Roho wa Nyagasani, ntitwahurira na Jambo w’Imana mu byo dusoma. Roho Mutagatifu wabwirije abanditsi batagatifu n’abahanuzi ni nawe ubwiriza umusomyi w’Ijambo ryabo. (Grégoire le Grand) Ibyanditswe bitagatifu, bisomwa kandi bigasobanurwa na Roho Mutagatifu wabibwirije abanditsi batagatifu.

Gusoma Ijambo ry’Imana

Ni ukurambura Bibiliya, ugasoma ingingo igice cyateguwe.  Nibyo bita “lectio”. Ushobora gusoma rimwe, kabiri, gatatu ugenda urushaho kumva neza no gusobanukirwa n’ibyo usoma. Usoma wumvisha
ubwenge ndetse umutima, utinda ku magambo cyangwa igitekerezo kigize icyo kikubwiye kurusha bindi. Ushobora no kwandika ibyo. Usa n’uwuza ijambo ryagukoze ku mutima, imyitwarire y’abavugwa cyangwa imibereho yabo. ushobora no kwibaza ibibazo bikurikira: Abavugwa hano ni bande ? Ni bantu ki ? Barakora cyangwa se baravuga iki ? Bafite myitwarire ki ? Ingingo zibandwaho ni izihe ? Nyuma yo kwibaza ibi bibazo, urongera ugasoma cya gice cyangwa niba muri mu itsinda umwe agasoma mu ijwi riranguruye kandi witonze.

Kuzirikana ibyo usomye

Aha ucengera isomo, ukaryumva uburyohe, icyanga. Urishyingura mu mutima aka Bikira Mariya. Ushobora kwibaza icyo iryo somo rivumbagatanyije mu mibereho yawe ; ushobora kwibaza icyo Nyagasani aguhishuriye ; uko akwihishuriye ? Ijambo ryagize icyo rimbwira se rihuje n’uko mbona, n’uko nzi Imana ? Hari ubwo isomo ryambera intandaro yo kubona ibicumuro byanjye, kwiyunga n’Imana, n’abandi, nanjye ubwanjye ; rishobora no kumbera isoko yo kwizera kuko mbonye uburyo Imana inkunda. Ni ibihe byiyumviro binzamutsemo ? muri iki gice wibaza uko ibyo usoma byagufasha mu kwemera kwawe. Ushakishamo ubuhamya bushimangira ukwemera kwawe. Muri uko kuzirikana wibaza ibivugwa ku Mana ndetse n’ibivugwa ku muntu. Nyuma ukongera ugusoma bwa kabiri uranguruye ijwi hanyuma ugatuza kugira ngo ubyicengezemo.

Gusenga

Iki gice ni icy’ingenzi cyane. Ni uguha Roho Mutagatifu akanya akakubwirira mu mutima wawe ukanareka ibyo wasomye bikagucengeramo. Ibyo bigaragarira mu isengesho, bityo umubonano wawe n’Imana binyuze mu Byanditswe ukaba urujujwe. Aha bisaba kandi kuba kure y’ibisakuza. Ni byiza gusoma bwa gatatu iryo Jambo ry’Imana wahisemo, ubundi ugatuza ntiwihutire kuvuga. Ibyiyumviro isomo rimbyukijemo, bimpishurira uwo ndi we bikamfasha kuganira n’Imana. Yambwiye none nanjye ngiye kuyibwira ; ijambo ryavuye kuri yo none risubiye kuri yo. Isengesho ryawe rirasingiza, rirashima, rirashimira, rirasaba…

Kurangamira Imana

Ni ukwerekeza umutima ku Mana tukagirana umushyikirano nayo. Umuntu atwarwa n’ubwiza bw’Imana, ineza yayo, impuhwe zayo, ubuntu igira, ubugwaneza, koroshya kwayo… umuntu arebesha Imana amaso y’umutima, y’ukwemera. Aha ni ho hava inganzo y’umusizi cyangwa umuririmbyi ; ushushanya ibyiza by’Imana.

Gufata umugambi

Ijambo ry’Imana ridusaba imyifatire, imyitwarire mishya. Ridusaba guhinduka tugahuza na ryo
nk’uko tubyumva muri Is 55,10 – 11 : gucisha make, kwitangira abandi ; kubabarira ; kwihana no
kwisubiraho. Ijambo riraturema bundi bushya, riduha ubuzima bushya. Ijambo riradutuma. Kuzirikana Ijambo ry’Imana byera igikorwa cy’urukundo. Gufata umugambi, ni ukwiyerekezaho Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu, tugafata icyemezo runaka cyangwa se inama. Ibyiza ni ugufata umugambi uhuye n’uwo dusanganwe mu bikorwa bya buri munsi

Nugerageza izi ntambwe za lectio divina, nta kabuza zizera imbuto nyinshi mu buzima bwawe. ntuzibagirwe kudusangiza ibyiza wabonye.

Padiri Emile

Share this post

One thought on “TWITOZE KUZIRIKANA IJAMBO RY’IMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *