Ubufatanye ni ngombwa mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Share this post

Tariki ya 30 n’iya 31 Mutarama 2019 Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Komisiyo yayo ishinzwe uburezi (SNEC) yateguye ibiganiro hamwe n’abafatanyabikorwa bayo n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi mu kurebera hamwe ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato.

Inda ziterwa abangavu zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange, ku buryo hadafashwe ingamba cyaba icyorezo mu muryango nyarwanda. Ihungaba rivamo kubura ubuzima, abana bavuka badafitiwe urukundo rw’ababyeyi bombi, badafite uburenganzira bwo kumenya ba se, kandi batandikwa mu bitabo by’irangamimerere; ndetse izi nda ziba intandaro y’amatiku n’inzangano mu miryango. Akaga abakobwa baterwa inda bahura nako, uwabyita ishyano ntiyaba akabije cyane.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho muri iyi nama biterwa n’aba bana babyara

”Umwana uvutse agakura atari kumwe n’ababyeyi bombi akura nabi, abura urukundo (affection) rwa kibyeyi. Mu gihe umubyeyi umwe babana ahora mu gahinda ko yaratereranywe, naho umwana agahora yibaza irengero ry’undi mubyeyi. Ibi bimugiraho ingaruka mu mikurire myiza y’ibitekerezo”(byemezwa Senateri , Dr Sebuhoro Celestin mu kiganiro yatanze ).

Aha niho benshi bibaviramo kuba abarakare, bakajya mu mihanda bakanywa ibiyobyabwenge ngo biyibagize ibibazo. Bivugwa ko abakora iterabwoba, ibyihebe n’ibyigomeke biganjemo abantu babayeho gutya. Umwana wakuze muri ubu buryo akinana igihunga yahuranya bushotoranyi (agressif), kandi aba akina na bagenzi be babayeho mu rukundo rwa kibyeyi rwuzuye.

Umubyeyi wabyaye umwana akabura ubushobozi bwo kubaho we n’umwana we kuko abenshi muri aba bana batereranywa n’imiryango yabo, bakabaha inkono yabo rimwe na rimwe bakanabirukana. Uyu mubyeyi atangira kwishinja icyaha kandi wenda yarabikoreshejwe n’imibereho mibi.

Abari muri iyi nama kandi bagaragaje impungenge ku bigize ibyigishwa (content) muri gahunda(program) y’ibyigishwa mu mashuri byerekeranye n’imikurire y’umuntu, ubuzima bw’imyororokere n’imibereho mbonezabitsina. Izi mpungenge zishingiye cyane mu kuba hamwe na hamwe ibyigishwa usanga bititaye ku kigero cy’umwana, imvugo idakwiye ndetse, gutandukira ku muco w’ubwizige n’ubupfura no kuba byashitura umwana kurusha kumufasha kwirinda. Hagarragajwe kandi ko abarimu usanga batarateguwe bihagije mu kwigisha aya masomo.

Hagaragajwe kandi ikibazo cy’itangazamakuru n’imbuga nkoranya mbaga zishiturira urubyiruko ubusambanyi kubera ubutumwa, amashusho n’ibiganiro bidakwiye. Aha abari mu nama bifuje ko Leta yareba uburyo bwo gukumira amashusho, imvugo, indirimbo n’ubundi butumwa bubangamira umuco mwiza kandi bwangiza urubyiruko n’abana.

Musenyeri Filipo  Rukamba , Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba  Perezida w’Inama y’abepiskopi mu Rwanda ndetse akaba ari nawe uhagarariye amashuri muri iyo nama y’abepiskopi yavuze ko ikibazo bashaka kwibandaho gitera bariya bana gutwara inda ari ikibazo cy’imyumvire kuko twese tugizwe n’ibyo twumva n’imyumvire, tugomba kubanza kumva icyo twakora.

Yagize ati “mu mashuri hari imyumvire mu bana yo kumenya ibyo Kiliziya ibigisha, niba batabyiyumvamo nibo bajya muri ibyo byose. Imyumvire rero ifite byinshi isenya harimo imyemerere, no kumva ko ibyo byose ntacyo bitwaye, umwana wumva afite uburenganzira bwo kumererwa neza uko ashaka, ugasanga bwa burenganzira abwumva nabi, ugasanga ibyo gushyira displine mubuzima bwe atagishyira imbere. Icyo tugomba gukora rero ni ukwigisha, tukagerageza kubasobanurira, ninayo mpamvu dushyira imbere ibiganiro “kuganira n’umwana , kwimvisha abana ububi bwo gutwara inda”.

Ingamba ya mbere ni guha umwana ikinyabupfura ku buryo umwana arerwa neza. Ati “kugira ngo ibintu bigere aha hari ibiba birwaye, imiryango irarwaye, ese uwo mwana uretse kurya no kuryama ababyeyi hari ibindi byinshi bigaragara ko ababyeyi badakurikirana abana”.

Ubushakashatsi bwagaragaje intege nke kuburyo Leta itarimo kumvikana na Kiliziya. Musenyeri Filipo  ingamba Leta yafashe yo kwigisha abana bakajya bakoresha agakingirizo no kunywa imiti batazabyumvikanaho. Ati “ntushobora kubwira umwana ngo koresha imiti cyangwa agakingirizo ko ntacyo bitwaye, twese tugizwe n’akamenyero, iyo uwo mwana yamenyereye gusambana ntazahagarara, icyo nka Kiliziya tuvuga ni uko umwana yigishwa kwifata kuva akiri muto, kandi abana benshi baziko aribwo buryo bwambere bwo kudatwara inda”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Munyakazi Issac yashimiye  Kiliziya Gatolika yafashe iya mbere kugira ngo ishake ibisubizo kubana baterwa inda bakiri bato, bakaba batumiye abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo babishakire umurongo umwe, buriya bigeze mu mashuri ya Kiliziya Gatolika inafata amashuri menshi mu Rwanda, ni intambwe ya mbere iba ije kutwunganira nka Leta mu kurangiza kino kibazo.

Ati “icyo twifuza n’uko habaho imvugo imwe, duhereye mu muryango, aho imiryango yacu ubwacu aho abana bacu bavukira bakurira , aho bataha iyo bavuye kwiga, usanga ababyeyi nabo ubwabo bagifite imvugo ishingiye kumuco”. Asanga umuco nyarwanda nawo bagomba kuwutekerezaho ko hari aho ugira uruhare mugutuma iki kibazo kidakemuka. Ati “ese ni ibiki tugomba kwemerera uyu  munsi ko bihinduka mu muco wacu, kugira ngo bidufashe guhangana n’iki kibazo gikomeye. Ese niba hari za Kirazira zabaga mu muco nyarwanda zaba zigihari, aho umwana abanza gutinya gutwara inda abanza kumva ko ubusambanyi kizira, akabyigishwa akiri muto agakura yumva ko hari ikintu kizira”.

Intumwa ya Papa Musenyeri Andrzej Józefowiczmu Rwanda yibukije ko Kiliziya itazahwema gutangaza ukuri ku bijjyane n’ubuzima n’imikurire ya muntu. Yibukije kandi ko Kiliziya itazaterwa ubwoba n’amakuru atari yo akwirakwizwa cyangwa ishishikariza abantu gukuramo inda, kwamamaza ukwiyandarika no gukora icyo wishakiye ngo aha ufite uburyo bwa bwo kwikingira.

Nyuma yo kungurana inama nyinshi ku cyo Kiliziya yakora mu kugena gahunda ihamye z’iyogezabutumwa ry’umuryango, uburezi n’imenyeshamakuru – kuri, abari mu nama basanga byihutirwa gushyiraho gahunda yo kumva abana no kubakurikirana byimbitse ifatanije n’ababyeyi, gutegura amahugurwa ahagije ku nzego zose zirebana n’uburezi, kwita ku bana n’abangavu babyaye ku buryo buhamye abari mu nama bafashe ingamba zitandukanye zafasha mu guhangana n’iki kibazo.

Irakoze Jolie

Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *